Yesu

Yesu ninde ?

Ni ikibazo gikomeye buri wese muri twe agomba gusubiza.

Umuntu udasanzwe ?

Bamwe bafata Yesu nk’umuntu udasanzwe wabaye ikirangirire: kuvuka kwe niko kwatangije «igihe cy’ubukristo». Inyigisho ye yaranze cyane abo mu burengerazuba bw’isi mu mitekerereze no mu myifatire. Indangagaciro nk’urukundo no kubaha abandi byashyizwe imbere biramamazwa.

Yesu yaravuze ati: « Ndabaha itegeko rishya ngo mukundane nk’uko nabakunze, mube ari ko namwe mukundana. » Yohana 13. 34

Umuhanuzi ?

Abandi bavuga ko Yesu ari umuhanuzi w’Imana wazanye ijambo ryayo nk’uko n’abandi babigenje mbere ye (Samweli, Eliya n’abandi…) cyangwa nk’uko n’abandi bavuga ko babikora mu munsi ya none !

Umukiza woherejwe n’Imana ku bantu bose ?

Isezerano rishya (igice cya kabiri cya Bibiliya) ryerekana Yesu mu buryo butandukanye. Yerekanwa nk’Umwana w’Imana, Kristo, wohrejwe gukiza abo mw’isi bose.

Ese koko Yesu yadukinguriye inzira ijya ku Mana ?

Ntabwo ubwenge bwa kamere yacu bubasha gutanga igisubizo gikwiye. Imitekerereze yacu hamwe n’ikarishyabwenge bitubuza gushyikira gutekereza kw’Imana.

« Ariko umuntu wa kamere ntiyemera iby’Umwuka w’Imana kuko ari ubupfu kuri we, akaba atabasha kubimenya kuko bisobanurwa mu buryo bw’Umwuka. » 1 Abakorinto 2. 14

Uburyo bumwe rukumbi bwo gusibiza ikibazo « Yesu ninde? » ni ugusoma no kumva neza Bibiliya, Ijambo ry’Imana. Niyo ynyine iduhishurira Yesu, ubwiza bwe, n’imbuto nziza z’igitambo cye cyo ku musaraba.

Bimwe mu byo Bibiliya iduhishurira :

Yesu ni Mesiya (cyangwa Kristo).

Isezerano rya Kera (igice cyambere cya Bibiliya) ririmo ubuhanuzi bwinshi bwavuzwe ibinyejana byinshi mbere y’uko avuka « ugomba » kuza mw’isi ari «uwatumwe n’Imana».

• Havuzwe kuvuka kwe gutangaje :

« Dore Umwari azasama inda, azabyara umwana w’umuhungu amwite izina Imanweli. » Yesaya 7. 14

• Umugi azavukiramo waravuzwe :

« Ariko wowe Betelehemu Efurata… muri wowe ni ho hazava uzaba umwami wa Isirayeli. » Mika 5. 1

• Uko azapfira ku musaraba kwaravuzwe : « Bantoboye ibiganza n’ibirenge. » Zaburi 22. 17

• Gupfa no kuzuka kwe byaravuzwe :

« Ndavuga nti “Mana yanjye, Ntunkureho ngicagashije iminsi yanjye, Imyaka yawe ihoraho ibihe byose. » Zaburi 102. 25

Imana ubwayo yasohoje mu buryo butaziguye ubwo buhanuzi bwose nk’uko Isezerano rishya ribyemeza :

« Kristo yapfiriye ibyaha byacu nk’uko byari byaranditswe, agahambwa akazuka ku munsi wa gatatu nk’uko byari byaranditswe na none. » 1 Abakorinto 15. 3–4
Yesu yatumwe n’Imana.

Ntabwo Yesu yazanywe mw’isi no kutwigisha imyifatire cyangwa indangagaciro. Yazanywe no gusubizaho isano y’amahoro n’urukundo hagati yacu n’Imana.

Yesu aragira ati : « Ni jye nzira n’ukuri n’ubugingo: nta wujya kwa Data ntamujyanye. » Yohana 14. 6

Mu by’ukuri, Imana yaratwegereye ubwo yoherezaga Yesu hano mw’isi.

« Umbonye aba abonye Data. » Yohana 14. 9
Yesu ni Umwana w’Imana

Mu kwicisha bugufi kwe, Yesu ntiyigeze arata uwo wari we.

Nyamara malayika waje gutangaza kuvuka kwe yaravuze ati : « Uwera uzavuka azitwa Umwana w’Imana. » Luka 1. 35

Ibitangaza Yesu yakoze byahamyaga uwo ariwe :

« Mwigisha, tuzi yuko uri umwigisha wavuye ku Mana, kuko ari nta wubasha gukora ibimenyetso ujya ukora, keretse Imana iri kumwe na we. » Yohana 3. 2

Urupfu rwe rwatangaje abamubambaga : « Umutware utwara umutwe w’abasirikare wari uhagaze yerekeye Yesu, abonye apfuye atyo aravuga ati “Ni ukuri uyu muntu yari Umwana w’Imana.” » Mariko 15. 39

Kuzuka kwe ava mu bapfuye uhamya neza ko yari Umwana w’Imana : « Werekanywe n’ubushobozi ko ari Umwana w’Imana mu buryo bw’Umwuka Wera bigahamywa no kuzuka kwe. » Abaroma 1. 4

Yesu arakiza (arabatura) ku cyaha
« Kandi imaze kuzanisha amahoro amaraso yo ku musaraba we imwiyungisha n’ibintu byose. » Abakolosayi 1. 20

Ibicumuro byacu byasebeje Imana, bidutandukanya nayo maze bituzanira gucirwaho iteka. Kugira ngo isano dufitanye n’Imana yongere kuboneka, Yesu yitanze ku bushake, ku musaraba ahakirira igihano cyari kidukwiriye.

Yesu atanga ubugingo buhoraho.
« Ariko ibi byandikiwe kugira ngo mwizere yuko Yesu ari Kristo Umwana w’Imana, kandi ngo nimwizera muherwa ubugingo mu izina rye. » Yohana 20. 31

Kugira ngo tugirane n’Imana amahor, buri wese muri twe agomba kwizera ko Yesu yamubambiwe ngo ababarirwe ibyaha.

Kumubonamo « umuntu ukomeye » cyangwa umuhanuzi ni ukunyura ku ruhande rw’ubutumwa bwiza bw’ubuntu bw’Imana yatwoherereje muri Yesu Kristo.

« Kuko icyo Data ashaka ari iki: ni ukugira ngo umuntu wese witegereza Umwana akamwizera ahabwe ubugingo buhoraho, nanjye nzamuzure ku munsi w’imperuka. » Yohana 6. 40

Yesu rero arabaza buri wese ku giti cye :

« Ariko mwebwe ubwanyu mugira ngo ndi nde? » Matayo 16. 15

Soma mu butumwa bwiza bwa Yohana inkuru y’abantu babiri babanje gufata Yesu nk’umuhanuzi ariko baza guhishurirwa ko ari Umwana w’Imana, Umukiza w’isi. (Yohana 4. 4-42 ; Yohana 9. 1–41)

Publié le 09.09.2017


Télécharger le PDFYesu